in

Morocco yari yimanye Africa ishoje urugendo rw’igikombe cy’isi ikubitwa na Croatia

Morocco itashhe buriwese ayikurira ingif

Croatia itsinze Morocco ibitego 2 kuri kimwe mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi.

Morocco itashhe buriwese ayikurira ingofero

Croatia yari yatsinzwe na Argentina muri 1/2 ibitego bitatu ku busa biyibuza amahirwe yo guhatanira igikombe cy’isi.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Croatia
Croatia XI: Livakovic, Stanisic, Sutalo, Gvardiol, Perisic, Modric, Kovacic, Majer, Kramaric, Orsic, Livaja.
Morocco yo yari yatsinzwe n’Ubufaransa ibitego 2 ku busa mu mukino wa 1/2.
Uyu mukino wahuzaga Croatia na Morocco bahatanira umwanya wa gatatu wari wabereye kuri Khalifa International Stadium utangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umukino watangiye Croatia ariyo yataka cyane bidatinze ku munota wa gatandatu yabonye kufura bayiteye Perisic ahindura umupira akoresheje umutwe usanga aho Gvardiol ahagaze atsinda igitego n’umutwe kiba kibaye icya mbere cya Croatia.

Umutoza wa Morocco yari yahisemo kubanza mu kibuga nka bakinnyi Bono, Hakimi, Dari, El Yamiq, Attiat-Allah, Amrabat, El Khannouss, Ziyech, Sabiri, Boufal na En-Nesyri.
Morocco n’ayo yahise ikanguka kuko bidatinze Achilaf Dari yatsinze igitego cya Morocco ku munota wa 9.
Croatia yahise ibona ko ibintu bihinduye isura itangira kwataka ishaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri , ku munota wa 17 Ivan Perisic warumeze nabi mu mukino yahinduye umupira mwiza ashaka uwakozaho umutwe maze Karamaric awuteye ugwa mu biganza by’umuzamu Bono.
Ubwugarizi bwa Morocco butari bwiza mu mukino bwakoze ibara ku munota wa 22 ubwo biheraga umupira Modric wa Croatia maze yatera ishoti umuzamu wa Morocco akawukuramo.
Morocco itashhe buriwese ayikurira ingif

Morocco n’ayo yashakishaga igitego cya kabiri n’imbaraga zose ku munota wa 30 Achilaf Hakim yahinduye umupira, En-Nesyri agerageje gushyira ku mutwe umupira uba muremure. En-Neysri yongeye Kandi guhusha igitego ubwo Ziyech yateraga koroneri ariki Neysri agashyira ku mutwe umupira ukarenga.
Croatia yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Orsic wateye umupira mwiza ugakubita igiti cy’izamu ugahita ujya mu izamu, Croatia iba itsinze ibitego 2 kuri kimwe cya Morocco.
Igice cya mbere cyarangiye Croatia ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Morocco.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Crotia ariyo irihejuru kuko yabonye koroneri ku munota wa 47 w’umukino.
Imutoza wa Morocco wabonaga ko mu kibuga hagati byapfuye yaje gukuramo El Khannouss azana Ounahi ngo yongere akagufu mu kibuga hagati.
Croatia yahigaga igitego cya Gatatu hasi kubura hejuru yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 71 ubwo Vlasic yihamburaga ishoti ariko umupira akawutera hejuru y’izamu.

Morocco yagerageza gushaka igitego cya kabiri ariko bikagorana yabonye kufura ku munota wa 88 Ziyech ayiteye habura uwakozaho umutwe.
Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 6 y’inyongera ariko igitego gikomeza kubura umukino urangira Ari Ibitego 2 bya Croatia kuri kimwe cya Morocco.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biryogo: Abafana ba APR FC ibyishimo byabarenze buzura imihanda, babuza imodoka gutambuka bishimira gutsinda Rayon Sports(videwo)

“Uyu munsi yari isabukuru yawe” Junior Giti yongeye kuvuga amagambo akomeye kuri mukuru we Yanga