in

Monastir yaguze abafana ba Rayon Sports, ibintu 5 byaranze umukino wa Apr Fc na US Monastir

Ku wa Gatandatu nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Apr Fc na US Monastir waje kurangira ari igitego kimwe cya Apr Fc ku busa bwa US Monastir.

Uyu mukino wasize ibintu byinshi ndetse hari n’ibyawuranze utamenye twifuje kukubwira.

Uyu twifuje kukubwira kuri uyu mukino wasize ukuruye impaka mu bafana b’amakipe agiye atandukanye mu Rwanda.

Imisifurire y’Abarundi yibajijweho byinshi

Uburyo abasifuzi basifuye uyu mukino ntabwo byanyuze abarebye uyu mupira aho bavugaga ko harimo kubogamira kuri Apr Fc ndetse hari ntabadatinya kuvuga ko Apr Fc yaguze abasifuzi.

Adil Erradi Muhammed yari yicaye ku ntebe y’abatoza.

Ni umukino wa mbere Adil wa Apr Fc yari atoje mu mikino mpuzamahanga dore ko yari abonye ibyangombwa vuba.

US Monastir yaguze abafana b’Abanyarwanda.

Us Monastir ikigera i Huye yahise igura abafana bivugwa ko ari abafana ba Rayon Sports ndetse na Mukura Victory Sports.

US Monastir yaguze abafana 30 aho buri umwe wese yahawe ibihumbi 10 by’amanyarwanda, ikindi mbere yo kuyahabwa wabanzaga kwerekana ko ufite ibikoresho byo gufana.

Abasifuzi basohotse mu kibuga barinzwe

Nyuma y’umukino abatoza ba US Monastir bagiye gusagarira umusifuzi ngo bamubaze impamvu yanze igitego cyabo, gusa Police yahise ihagoboka igenda ibacungiye umutekano.

Abafana ba Apr Fc baje ari benshi.

Abafana ba Apr Fc bari Babukereye ari benshi ku kibuga cya Huye dore ko n’abatuye I Kigali bari bamanutse ku bwinshi baje gushyigikira iyi kipe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mazimpaka Andre yageneye ubutumwa bukomeye Rayon Sports yamwirukanye

Pamella yagaragaje ukuntu agiye kurya amafaranga ya The Ben-Video