in

Mohammed Salah wa Liverpool abaye umucunguzi aheka ku bitugu igihugu cye cya Misiri agitereka muri kimwe cya kabiri

Byasabye iminota 120 ngo ikipe y’igihugu ya Misiri yigaranzuye Morocco yari yayibanje igitego, irayifata iyikubita ibitego bibiri kuri kimwe. Aho Misiri yahise ibona itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Afcon.

Ikipe y’igihugu ya Morocco yatangiranye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Ayman Ashraf arikorera Achraf Hakimi. Penariti yaje guterwa neza na Sofian Buffalo ahita afungura amazamu.

Morocco yari imaze kubona igitego cya mbere ntago yagiye ngo iryame mu izamu, ahubwo yakomeje kwataka binyuze mu basore bayo baribayoye ubusatirizi.

Ayman Ashraf ku ruhande rwa Misiri yagerageje gutungura umuzamu wa Morocco Yassine Bounou gusa ariko yasanze uyu musore ahagaze neza umupira awukuramo.

Ikipe ya Misiri yakomeje gushaka kureba uko ya kwishyura igitego yari yatsinzwe, aho mipira myinshi yanyuzwaga ku ruhande rw’iburyo rwa Misiri rwakinagaho Mohammed Salah.

Adam Mansina wari ufite inshingano zo kubuza Mohammed Salah yahuritse ku buryo bugaragara, aho we n’abandi ba myugariro ba Morocco bakomeje guhabwa akazi n’abataka ba Misiri.

Imikino 45 y’igice cya mbere yaje kurangira ikipe y’igihugu ya Morocco ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Misiri.

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga, Misiri yagarukanye imbaraga nyinshi cyane aho yatakaga Morocco unyuze mu mpande kuko Morocco yari yafunze hagati.

Nyuma y’iminota 7 ikipe y’igihugu ya Misiri isirisimba imbere y’izamu rya Morocco, Misiri yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohammed Salah ku mupira wari uvuye muri koroneli.

Amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe yakomeje kugenda ashakisha igitego cya kabiri, aho ikipe imwe yavaga ku izamu rimwe, indi nayo ijya ku rindi zamu ry’indi ariko igitego kiramga kirabura.

Ku munota wa 75 mu kibuga hajemo akavuyo nyuma y’aho Ashraf Hakimi yashyamiranye na Mostafa Mohammed wari umuvunnye ikabutura ikavamo, ako kavuyo ntago kamaze akanya dore ko umusifuzi yahise agahosha. Gusa ariko Ashraf Hakimi na Mostafa Mohammed bahise bahabwa ikarita y’umuhondo.

Mbere y’iminota 10 ngo umukino urangire, umuzamu wa Misiri Abou Gabal yakuyemo igitego cyari cyabazwe ku mupira w’umutwe wari utewe na Kapiteni wa Morocco Ghanem Saiss.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira, umusifuzi wa kane yongeraho iminota 5 yaje kurangira amakipe yombi anganya kimwe kuri kimwe.

Nyuma yo kurangiza umupira amakipe yombi anganya, nk’uko amategeko abiteganya bahise bajya gukina iminota 30 y’inyongera.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yaje yariye karungu, aho ku munota wa 99 iyi kipe yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohammed Trezeguet ku mupira mwiza yari ahawe na Kapiteni we Mohammed Salah.

Iminota 15 y’agace ka mbere yaje kurangira ikipe y’igihugu ya Misiri ikiri imbere n’ibitego bibiri kuri kimwe cya Morocco.

Agace ka kabiri katangiye ikipe y’igihugu Morocco iri kurwana no kureba ko yakishyura igitego yari yatsinzwe mu gihe Misiri yo yarwanaga no kurinda ibitego byayo.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana imwe iva imbere y’izamu ry’indi indi nayo ijya ku rindi zamu ry’indi.

Ku munota 120 ikipe ya Morocco yabonye umupira w’umuterekano bawutera nabi, Misiri ihita ibataka irata igitego izamu ryambaye ubusa.

Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu ya Misiri ikiri imbere n’ibitego bibiri kuri kimwe cya Morocco, Misiri ihise ibona itike iyerekeza muri kimwe cya kabiri aho izahura na Cameroon yakiriye iri rushanwa.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Muheto Nshuti Divine wabaye icyamamare mu irushanwa rya #MissRwanda2022

Abantu bumiwe bumvise umugabo umaze amezi arenga abiri atunzwe n’inyama mbisi, amagi n’amata(AMAFOTO)