in

#MissRwanda2022: Urugendo rwa Uwikuzo M. Magnificat wize science mu y’isumbuye akaba akora softwares uyu munsi

Amazina ye ni Uwikuzo Marie Magnificat akaba ari umwe mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 muri uyu mwaka. Magnificat yize amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (PCM).

Kimwe n’abandi banyeshuri bose barangije kwiga amashuri yisumbuye, Uwikuzo arangije kwiga yashatse akazi ko kuba kamuhugije mu gihe ategereje gutangira amashuri ye ya kaminuza ndetse abe aniyungura ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo yari afite. Akazi yaje kukabona aho yakoze kuri reception ya hoteli aho yakiraga abakiriya baje muri iyo hoteli.

Uwikuzo yavuze ko yageze aho akarambirwa gukora ako kazi kubera ko yahoraga akora ibintu bimwe bityo bigatuma nta bintu bishya yunguka. Igihe cyaje kugera maze abona umwe mu nshuti ze yapostinze kuri status ye ya whatsapp ubutumwa bushishikariza abantu kwiga ibijyanye na coding. Uwikuzo yagize ati “Nibwo bwa mbere nari mbonye ibintu bijyanye na coding ntabwo nari mbizi pe. Nahise mbaza iyo nshuti yanjye yari yabipostinze niba nshobora kw’applyinga mu gihe nta bumenyi buhambaye mfite kuri computer. Inshuti yanjye yahise imbwira ko mu gihe mvuga neza icyongereza nkaba nzi n’imibare nshobora kw’applyinga nkategereza nihanganye ko igisubizo bazampa”.

Uwikuzo yaje kugira amahirwe yo gutoranywa muri Moringa WeCode bityo asezera akazi yararimo gukora kugirango abashe kwiga coding.

Uwikuzo yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba yarubatwe imbuga (websites) nyinshi, agakora ku mishinga myinshi ndetse akiga n’uburyo bwa programming butandukanye.

Mu mwaka wa 2020 ubwp Uwikuzo yari amaze kurangiza amasomo yigaga, Uwikuzo yatse imenyerezamwuga (internship) muri imwe mu ma company yo mu Rwanda atangira gukirigita ku ifaranga atyo.

Uwikuzo yatubwiye ko kuri ubu aba mu matsinda nka Google Developer Groups na Women Tech Makers aho ahurira n’abakobwa bagenzi be bagafatanya ibikorwa bya coding bubaka imbuga zitandukanye ndetse n’imishinga itandukanye.

Uwikuzo Marie Magnificat nk’umwe mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 afite umushinga wo gufasha no gushishikariza abakobwa kuzamura impano n’ubumenyi bwabo muri STEM (Science Technology Engineering Mathematics) akabikora akoresheje amatsinda abamo yavuzwe haruguru bakajya bakora amarushanwa atandukanye.

Gutora Uwikuzo Marie Magnificat mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ni ukwandika *544*1*67#.

Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Uwikuzo Marie Magnificat:

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nakumiro! Umugore avuga ko kumva indirimbo z’umuhanzi byatumye atwara inda none ari kumwaka indezo

Nyir’ibyondo yirukanye umupangayi amuziza gusambanyiriza mu nzu ye abakobwa benshi