in

Nakumiro! Umugore avuga ko kumva indirimbo z’umuhanzi byatumye atwara inda none ari kumwaka indezo

Tekno, umuhanzi wo muri Nigeria yatunguwe n’umugore wo muri Zambia witwa Rita Mwayanda,  uvuga ko yatwaye inda kubera kumva indirimbo z’uyu muhanzi. Mwayanda avuga ko yishimye ubwo Tekno yasohoraga indirimbo yitwa “Pana” maze aryamana n’umugabo bituma atwara inda gutyo.

Bityo akaba asaba Tekno ko yamuha indezo yo kurera uyu mwana.

Mwayanda yagize ati “Tekno agomba kumpa indezo yo kurera umwana we, ntago ngomba kubaho bingoye kubera we”

“Byari muri 2016, nakundaga Tekno cyane. Hari igihe najyaga mu kabyiniro kumva indirimbo z’uyu muhanzi. Mu gihe yasohoraga indirimbo ye ‘Pana’ narishimye cyane bituma ndyamana n’umugabo tutari tuziranye bituma ntwita. Iyo bitaba Tekno rero simba naratwaye inda, niyo mpamvu agomba kumfasha kurera umwana”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje : imbwa yariye umugabo na we arayiruma irapfa

#MissRwanda2022: Urugendo rwa Uwikuzo M. Magnificat wize science mu y’isumbuye akaba akora softwares uyu munsi