in ,

Miss Vanessa Uwase yibasiye Miss igisabo bikomeye amuziza kwanga kwambara Bikini

Nkuko mu bizi muri iyi minsi Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo ari mu gihugu cya Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss earth 2017. Mukaba munazi uburyo uyu mukobwa yanze kwambara bikini bigatuma atakaza amanota muri iri rushanwa. Vanessa Uwase rero akaba yamwibasiye amushinja gushaka kwitemberera aho guhatanira ikamba.

Uwase Honorine yagiye yiyamabriye akanzu aho abandi biyerekanye muri Bikini

Miss Vanessa Uwase akaba yafashe Snapchat maze yandika amagambo menshi asobanura ko abanga kwamabra bikini bitwaje umuco nyarwanda batuma abanyarwanda bafatwa nk’indyadya gusa ntakindi ngo kuko iyo baza kuba banga kuzambara kubera umuco bari no kujya banga kwitabira ayo marushanwa kuko nubundi baba babizi ko basabwa kwa mbara Bikini kandi ko iyo babyanze baba babizi neza ko nta mahirwe yo gutsinda bagifite.

Vanessa akaba yakomeje avugako kujya mu marushanwa uziko bazagusaba kwambara bikini ukabya birutwa no kutajyayo ngo kuko uba ugiye kuzuza umubare gusa.

“Uretse kuba wafitiye izindi mpamvu zawe (nko gutembera, gushaka kumenya nabantu bashya, no kureba imico y’ahandi…) gusa igihe uziko utazakurikiza amategeko kandi bizatuma utsindwa nahamya ntashidikanya ko uba utagiye guhatanira Ikamba”

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

HAHISHUWE urutonde rw’abakinnyi bakomeye cyane Cristiano Ronaldo yangiye ko baza muri Real Madrid ku munota wa nyuma

FC Barcelone na Real Madrid zifatanyije na Manchester City,Chelsea na Arsenal mu gikorwa cyo kurwanira uyu mukinnyi