in ,

FC Barcelone na Real Madrid zifatanyije na Manchester City,Chelsea na Arsenal mu gikorwa cyo kurwanira uyu mukinnyi

Borussia Dortmund midfielder Julian Weigl is wanted by Barcelona and Manchester City
Julian Weigl wa Dortmund

Nyuma y’amezi hafi atatu saison nshya itangiye,amakipe yatangiye gupanga indi saison,aho yatangiye gupanga abakinnyi bashya bo kugura.Umusore ukinira ikipe ya Dortmund,Julian Weigl w’imyaka 22 y’amavuko ni we amakipe menshi ku mugabane w’i Burayi akomeje kurwanira.According to Spanish publication Diario AS, both clubs will try and sign Weigl next summer

Nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri Espanye Diario AS kibyemeza neza,Manchester City ndetse na FC Barcelone nizo zishaka cyane uyu musore zifata nka “Sergio Busquets w’ejo hazaza” kuko akiri muto kandi afite impano.

Uyu musore umaze imikino 5 yonyine avuye mu mvune akomeje kwitwara neza mw’ikipe ya Dortmund ku buryo uretse Barca na Man City,andi makipe nka Real madrid,Chelsea ndetse na Liverpool zatangiye kwifuza uyu musore ufite amahirwe make yo gukinira Dortmund saison itaha kubera ukuntu ari gushakishwa cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Vanessa Uwase yibasiye Miss igisabo bikomeye amuziza kwanga kwambara Bikini

Iyumvire akaga gakomeye SAFI ahuye nako azira kurongora Judith