in ,

HAHISHUWE urutonde rw’abakinnyi bakomeye cyane Cristiano Ronaldo yangiye ko baza muri Real Madrid ku munota wa nyuma

Kuva yagera muri Real Madrid muri 2009,Cristiano Ronaldo yaba yarangiye iyi kipe kugura abakinnyi benshi bakomeye cyane kw’Isi nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa i Madrid Marca kibyemeza neza.

Mu minsi yashize nibwo hahishuwe ko Zlatan Ibrahimovic aba yaraje muri Real Madrid akiva muri Paris Saint Germain ariko CR7 akaganira n’ubuyobozi nyuma bikarangira badakomeje kumwrukaho akigira muri Manchester United kuko Ibra azwiho kudaca bugufi kandi i Madrid Ronaldo ari we mwami nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye.Si we gusa werekeje i Old Trafford kubera Ronaldo,kuko na Paul Pogba aba yarerekeje muri Real Madrid yamushakaga cyane ariko Ronaldo ntabyumvikaneho nabo.Agent w’aba basore bombi Mino Raiola akaba atumvikana na Cristiano Ronaldo kuva kera.

Si aba gusa,iki kinyamakuru cyashyize hanze ko CR7 yabujije kuza muri Real Madrid kuko hari na Robert Lewandowski wari kuba uje gusimbura Karim Benzema wumvikana bidasanzwe na Cristiano Ronaldo wahise ubyitambikamo hagati.Arturo Vidal na Edinson Cavani nabo baza kuri uru rutonde.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IYI foto ya Rihanna yambaye agapira konyine ikomeje kuvugisha abatari bake

Miss Vanessa Uwase yibasiye Miss igisabo bikomeye amuziza kwanga kwambara Bikini