in

Miss Umunyana Shanitah ikigezweho ubu agiye kwitabaza inkiko

Mutesi Jolly yatangaje ko Miss Umunyana Shanitah agiye kujyana mu nkiko Rena Events itegura irushanwa rya Miss East Africa ihagarariwe na Rene Callist kubwo kumwambura ibihembo yegukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan.

Ni mu kiganiro aba bakobwa bombi bagiranye n’abazwi cyane ku rubuga rwa Twitter mu masaha make atambutse bavuga ko uretse kuba Shanitah agiye kujyana mu nkiko abategura iri rushanwa Rena Callist urihagarariye yanambuwe uburenganzira bwo kongera gufatanya na Mutesi Jolly kuritegura.

Jolly uzwiho kutaripfana yavuze ko ntako batagize uyu mugabo waranzwe n’ubunyangamugabo buke kuva iri rushanwa ryatangira.

Jolly abajijwe kubyo kuba Shanitah yaratse amafaranga mu cyimbo cy’imodoka ya miliyoni 44 frw nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri rushanwa yavuze ko uyu mukobwa yagiye kwaka aya mafaranga Rena Callist  urihagarariye amaze igihe amuzengurutsa hirya no hino.

Kugeza ubu iri rushanwa ryashyizwe mu maboko ya Mutesi Jolly uri kwitegura gushaka undi mufatanyabikorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza ku muhanzikazi Rihanna wari umaze imyaka irindwa adasohora indirimbo

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yakuyeho umuvumo wari umaze iminsi 530 umukurikirana