Kwizera Oliver na Nsanzimfura Keddy mu muryango winjira muri mukeba wa Rayon sport na APR FC

Nyuma y’uko umuzamu kwizera Oliver ashoje amasezerano muri Rayon sport yatangiye gukorera imyitozo muri Kiyovu sport,ndetse na Keddy wabwiwe na Apr fc ko agiye gutizwa mu yindi kipe.

Aba basore bombi bagaragaye baganira na perezida w’iyi kipe mu myitozo yo ku wa Kabiri Kiyovu Sports yakoreye ku Mumena.

Kwizera Oliver niwe usigaje gufata umwanzuro nyuma y’uko Kiyovu sport imweretse ko imwifuza,nubwo we yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda.