in

Miss Mugabekazi Queen uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa ari gusaba ubufasha abanyarwanda

Miss Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Nyampinga wu Rwanda uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu bakobwa 48 bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2022.

Nyuma y’aho amafoto y’abahatanye ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abakobwa bahatanye muri Miss University Africa batangiye guhatanira umwanya w’uwatowe cyane uzatuma abasha kwinjira mu icumi ba mbere nta yandi mananiza.

Mu kiganiro Miss Queen yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ndasaba abantu ko banshyigikira kuko umuntu uzatorwa cyane bizamuha amahirwe yo kwinjira mu 10 ba mbere.”

Uburyo bwo gutora Mugabekazi yavuze ari ibintu byamufasha kwinjira muri Top10 kandi nta kiguzi bisaba kugira ngo atorwe.

Uyu mukobwa yagize ati “Birasaba ko ujya kuri paje y’irushanwa kuri Instagram ugakunda (Like) ifoto yanjye ukaba umpaye amahirwe yo kwinjira mu 10 ba mbere bazaba bahatanira ikamba nta yandi mananiza.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Sonia Rolland w’imyaka 41 yatangaje ko asigaye ateretwa n’abasore bakiri bato

Miss Igisabo yongeye kwereka umukunzi we ko ntawamusimbura mu mutima we