in

Miss Nishimwe Naomie yateye imitoma myinshi umukunzi we ku isabukuru ye

Miss Nishimwe Naomie yifurije umukunzi we Michal Tesfy isabukuru nziza y’amavuko, amuha isezerano ry’uko azaguma gusenga kugira ngo akomeze kuba umuntu mwiza nk’uwo ariwe mu mitoma iteye ubwuzu bwinshi cyane.

Miss Nishimwe Naomie yabwiye umukunzi we ko itariki 20 Mutarama yamuzaniye umugabo w’igitangaza.

Ati “Tariki 20 Mutarama yazanye uyu mugabo w’igitangaza mu isi, maze uyu muntu nawe azana ibyishimo n’umunezero mu buzima bwanjye.

Nta kindi nkwifurije usibye kuramba kandi nzasenga Imana ishobora byose gukomeza kuguha umugisha w’ibintu binini ndetse bihambaye mu buzima bwawe bwose kubera ko ukwiriye ibyiza birushijeho kandi ndasenga ngo ukomeze kuba umuntu mwiza nku’wo uhora uriwe, ugira ubuntu kandi ukunda.

Ishimire undi mwaka wo guseka utuntu twawe dusekeje ndetse no guhora twishimye. Ndagukunda. Isabukuru nziza ku wandemewe.’’

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEO : Rusine akase umuziki muri studio za KISS FM abantu bifata ku munwa dore ko arinawe mugabo ubyina nk’abagore  

Icyatumye Pattyno Comedy arekera gukina filime kiramenyekanye