in

Miss Nishimwe Naomi n’abakobwa beza bo mu muryango we bitabiriye ubukwe bwo mu bagize umuryango wabo(Amafoto)

Ni ubukwe bwaranzwe n’ibara ry’umweru cyane  ndetse n’umukara mu myambarire ndetse na docoration yaho ubukwe bwari bugiye kubera, ni n’ubukwe bwatashywe n’umubare munini wabo mu muryango wa Miss Naomi Nishimwe bari bavuye hanze baje gushyigikira Auntie wa Naomi.

Mubatashye ubukwe birumvikana ntihari buburemo Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomi ndetse n’abavukanyi be babana mu itsinda rya Mackenzie, bose bari bambaye imyenda yahanzwe n’inzu yabo ya Zoi ,isanzwe yambika ibyamamare.

Ni ubukwe bwaririmbyemo abahanzi mu njyana gakondo barimo Jules Sentole wishimiwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Warakoze Mana, ndetse n’umuhanzi Ruti Joel wigaragaje mu myino gakondoo bigatindab uretse abo kandi hanabyinnye amatorero atandukanye arimo n’iza komye ingoma zikiyerekana mu mbyino zo mu gihugu cy’Uburundi.

Mu mashusho Miss Naomi yanyujije ku rukuta rwe rwa youtube bigaragara ko ari ibirori byari byiteguwe neza kandi byari bihenze ubirebesheje ijisho, benshi mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bahishuye ko bifuza kubona na Miss Naomi akora ibirori by’ubukwe n’umukunzi we Machael.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haaland ikizamuhagarika gutsinda ibitego umunsi ku munsi cyamenyekanye

Videwo:Miss Albina amashusho ye abyina akiyambika ubusa akomeje kuvugisha abatari bake