in

NDASETSENDASETSE

Miss Mwiseneza Josiane amaze amatsiko abakunzi be ku bijyanye n’ubukwe yakoze.

Miss Mwiseneza Josiane yamaze abakunzi be amatsiko ku by’ubukwe bwe bwari bwasakuje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk’umugeni wasezeranye anakomoza ku byavuzwe by’uko yatandukanye n’umukunzi we wamwambitse impeta akamusaba kuzamubera umugore.

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by’ubukwe bwe bwari bwasakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk’uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

Miss Josiane yamaze abantu amatsiko maze avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa “Rwandanallstar Tv” . Bamubajije bati “Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye”, maze asubiza agira ati: “Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye”.

Yakomeje agira ati: “Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa “True Romance”. Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: “Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane ” .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Arthur Nkusi yabwiye Sandrine Isheja ku isabukuru y’amavuko ye.

Isomo ubuzima bwahaye Theo Bosebabireba