Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda mu 2019, agiye gutangiye urugendo rw’itangazamakuru ahereye ku Isibo TV.
Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Bianca yasezeye kuri iyi televiziyo ikomeye hano mu Rwanda ariko ntihari haratangazwa ugomba kumusimbuza asimbuye.
Amakuru YEGOB yamenye avuga ko ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 uyu mu mama w’umwana umwe azakirwa ku mugaragaro kuri iyi televiziyo, binyuze mu kiganiro ‘The Choice Live’ gikorwa n’abarimo Phil Peter muri iryo joro.
Miss Muyango ukunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda cyane biganjemo igitsina Gabo agiye kugaragara kuri iyi Televisiyo izamwongera igikundiro bitewe nuko isanzwe nayo ikomeye nubwo uyu mubyeyi nawe atoroshye.
Muyango agomba kujya akorana na MC Buryohe wari usanzwe akorana n’uyu mukobwa wasezeye mu kiganiro Take Over gitangira buri munsi guhera saa munani n’igice.
Bianca wasezeye ku isibo Tv