Ibi byabereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo aho umugabo yatemye umugore we akoresheje umuhoro aramwica, arangije ajya kwishyikiriza Polisi.
Byabaye ahagana Saa Munani z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2023.
Bivugwa ko uyu mugabo yabanaga n’umugore we mu makimbirane ndetse ko yamuhozaga ku nkeke ku buryo yanamukubitaga.
Ibi bimaze kuba uyu mugabo yabonye ko abanyerondo batangiye kumushakisha hasi hejuru , ahita yirukira kuri Station ya Polisi ya Jabana.