Miss Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yavuze ko ashaka kuzajya gusengera mu rusengero rwa Paster Antoine Rutayisire wasezeranyije Bijoux na Lionel Sentore.
Mutesi Jolly uvuga ko yemera Yesu Kirsto yavuze ko afite inyota yo kuzajya gusengera kwa Antoine Rutayisire uri mu bavuga butumwa babimazemo igihe kinini.
Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu modoka ye agiye gutembera no gusura inyubako y’imyidagaduro ndetse na Siporo izwi nka Bk Arena iherereye mu mugi wa Kigali ahazwi nk’I Remera.
Nubwo yavuze gutyo Mutesi Jolly yavuze ko afite ubwoba ko yazajya gusengerayo agasanga uyu muvuga butumwa yamaze kujya muzabukuru.
Mutesi Jolly avuga ko ashaka kuzajya gusengerayo kubera yemera uyu muvuga butumwa gusa ariko ngo yumvishe agiye kwigira muzabukuru.