in

Mu mafoto meza cyane, Miss Jordan Mushambokazi yatangarije abamukurikira ko agiye kwibaruka imfura ye (amafoto)

Miss Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 agakurura abatari bake kubera uburanga bwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamaze gutangaza ko mu minsi ya vuba azibaruka urukundo rwe nkuko yabitangaje.

Muri Mutarama 2021 nibwo urukundo rwa Jordan Mushambokazi na Mbonyumuvunyi Karim baruhamije nyuma yo gusezerana imbere y’Imana. Kuri uyu wa Gatandatu italiki 5 Gashyantare ku rukuta rwe rwa Instagram, Jordan mushambokazi yagize ati “ Sinzi ko nzabasha gutegereza uyu mwana muto ufite igice cy’amaraso yanjye n’umugabo nkunda.” Ubu ni ubutumwa yaherekesheje ifoto nziza cyane mu mwambaro benshi bakunze .

Tubibutse ko Jordan Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho yahagarariye Intara y’Amajyepfo aho yabashije kurangiza muri 20 banyuma gusa nta gihembo yegukanye muri iri rushanwa

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Umugabo wari wakoze ubukwe yahawe urwamenyo kubera ukuntu yabyinaga ibintu bisekeje (Videwo)

Nta mikino: Inkumi yahishe isura y’umukunzi wayo kugeza igihe azatangira inkwano