Ku wa gatandatu ushize tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hatowe Nyampinga w’u Rwanda, aho Miss Grace Ingabire ari we wegukanye iri kamba.Gusa nyuma y’uwo muhango abantu benshi kuri Twitter batangiye kuvuga ko ikanzu ya Miss Grace itari imukwiriye ,ndetse biteza impaka ndende.
Kuri ubu ,Miss Grace mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatangaje ko amakanzu we n’ibisonga bye bambitswe batayipimye mbere, kuko hashingiwe ku burebure n’ingano ya buri umwe bemeza iyo umwe yambara.
Yagize ati “…Ntabwo baba bazi abantu baribuhitemo (Abateguye amakanzu yo kwambara). Baba bazanye amakanzu atatu yonyine, rero twagiye bavuga iyi ng’iyi kubera ko ari nto yakwira uyu nguyu muto. Iyi ngiyi kuko irimo hagati yakwira uyu wo hagati. Iyi ngiyi kubera ko ari nini ho gato yakwira uyu nguyu munini. Ariko bakanazitudoreraho kubera ko nyine ntabwo twari twipimye.”
Uyu Miss yavuze ko kandi ababambitse amakanzu bakoze uko bashoboye kugira ngo basubire ku rubyiniro mu gihe gito bari bafite; kandi ko icyangombwa kuri bo ari uko bakoze ibyo bari bashoboye bakabasha kwegukana ikamba.
Miss Grace ati “Noneho nyine bagarageza uko bashoboye vuba kugira ngo dusubire ku rubyiniro. Noneho tugezeyo, urumva ntabwo nari ndi kwibona ariko niyo mpamvu kubera ukuntu nyine byari bimeze mu rwambariro turi kwirukanka, amakanzu ntabwo twipimye ntabwo baba bazi umuntu uri butsinde. Ntabwo nabitenzeho kubera ko numvaga ntakundi nyine byari kugenda. Ariko navuga ko nyine icyangombwa ari uko twakoze ibyo dushoboye.”