in

Umufana wa Safi Madiba yamubwiye amagambo meza yuzuyemo urukundo rwinshi.

Umufana w’umuhanzi Niyibikora Safi, yahamije ko yahisemo kumukunda kuko abona yazamubabaza mugihe yaba atakimubona.

Safi Madiba ni umwe mubahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, uyu mugabo wagiye gutura mu mahanga,nubu aracyakurikirwa n’abafana be bari i Kigali.

Ku ifoto yashyize kumbuga nkoranyambaga ze, Safi, umufana we yagaragaje amarangamutima amugaragariza uburyo akunda uyu muhanzi bidasanzwe.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi foto, uwitwa Ndayizeye yagize ati “Safi natekereje kugukunda mbona wazambabaza mugihe naba ntakikubona mpitamo kugufana”

Undi witwa Butera nawe yagize ati“Yawe safi disi narinkumbuye kukubona vrm bro komeza w’ubahwe”.Marcel Dusabimana nawe ati “Msz madiba turakwemera dukumbuye imizigo yawe”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n’umugore we nkuko byagiye bivugwa.

Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n’umugore we, Safi yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Nyuma nabwo hakozwe inkuru nyinshi zivuga kuri Judith ko ngo yaba yarambitswe impeta n’undi musore,intandaro y’izo nkuru akaba ari ifoto Judith yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza intoki ze zambaye impeta,bityo bihita bikekwa ko yaba ari kwerekana impeta nshya yambitswe n’umusore mushya bari mu rukundo.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho uretse Safi wenyine wabishimangiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore:Aryamana n’abagabo 30 bose buri munsi akinjiza agatubutse|umugabo we arabizi|uyu mugore ntasanzwe.

Miss Ingabire Grace yatangaje icyatumye yambara ikanzu igaragaza amatako ye ikavugisha benshi.