Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo wahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Philippines guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya miss Earth akomeje kudasekerwa n’amahirwe kuko kugeza uyu munsi nta mudali n’umwe yari yabona mu yatanzwe yose.
Abakobwa bari guhatanira ikamba rya miss Earth 2017 bari bageze mu gace ko kwiyerekana bambaye imyambaro bifuza yo kurimbana/gusohokana, gusa umukobwa uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa nta mudali yabashije kubonamo.
Miss Igisabo cyo kimwe n’abandi bakobwa yatoranyije ikanzu ashaka yumva imubera arayambara ariko ntiyasekerwa n’amahirwe kuko ataje mu bakobwa batatu beberwa cyane kurusha abandi bitabiriye iri rushanwa.
Miss Igisabo yiyerekanye mu mwenda yumva umubereye ariko ntiyatoranywa mu bakobwa baberwa.
Kubura umudali kwa miss Igisabo byatunguye Abanyarwanda batari bake dore ko bari biteze ko muri aka gace ariho ashobora kwitwara neza kuko utundi atabashije kutwitwaramo neza kubera imyambaro yasabwaga kwambara yanze kwambara.
Uwase Honorine (Igisabo) ubwo bari bageze mu gace ko kwigaragaza bambaye umwenda wo kogana yanze kuwambara ndetse n’akandi gace ko kwambara umwenda w’imbere harebwa imiterere y’ubwiza bw’umukobwa nawo yanze kuwambara avuga ko utajyanye n’indangagaciro ze.
Umukobwa wo muri Puerto Rico niwe watoranyijwe nk’uberwa kurusha abandi mu mwambaro wo kurimbana
Abantu rero bari bahanze amaso kuri Honorine muri aka gace baziko araza kwanikira bagenzi be akegukana umudali ariko siko byaje kugenda kuko umukobwa uturuka mu gihugu cya Puerto Rico ariwe wegukanye umudali wa zahabu akurikirwa n’umukobwa wo muri Mexique naho uwa gatatu aba uwo mu gihugu cya Vietnam.
Miss Igisabo ntiyasekewe n’amahirwe yo kugaragara mu bakobwa batatu baberwa n’umwenda wo kurimbana
Amahirwe yo kwegukana ikamba rya miss Earth 2017 arasa nk’agenda ayoyoka kuri miss Uwase Hirwa Honorine kuko hazarebwa uburyo abakobwa bitwaye muri utu duce twose akaba ariho bahera batoranya umukobwa uzambikwa iri kamba rya miss Earth 2017.
Twabibutsa ko ku italiki ya 04 Ugushyingo 2017 aribwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi, aba bakobwa bazongera kurushanwa ku italiki ya 29 Ukwakira 2017 mu gace ko kureba ubumenyi /ubwenge bw’umukobwa.