Miss Bahati Grace yateye imitoma umukunzi we wizihiza isabukuru y’amavuko, amubwira ko afite amatsiko menshi yo kuzitwa umugore we vuba cyane.
Mu magambo ye abicishije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Bahati Grace ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we Pacifique Murekezi, yamubwiye ko afite amatsiko menshi yo kwitwa umugore we kandi vuba.
Ati “Umuntu wese uzumva inkuru y’urukundo rwacu azabasha gusobanukirwa umugabo nyawe uri we! Ibikorwa byawe byarampinduye neza. Isabukuru nziza. Mfite amatsiko yo kuzitwa umugore wawe vuba. Ngukunda bitagereranywa.”
Mu minsi ishize byari byavuzwe ko ubukwe bwa Bahati bwegereje ndetse ko bwari buteganyijwe muri Nzeri 2021 nubwo ba nyir’ubwite batarabitangaza kubera gutinya ko icyorezo cya Covid-19 cyaburogoya.
Mu ntangiriro za 2019 nibwo Miss Bahati yatangaje ko afite umukunzi mushya, nyuma y’imyaka itari mike yari ishize atandukanye na K8 Kavuyo babyaranye imfura ye.
Iki gihe Miss Bahati yashimangiye ko Murekezi ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.
Pacifique Murekezi witegura kurushinga na Miss Bahati ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.
Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.