Mu mwakwa wa 2014 Mu maso y’abaturage b’ibihugu bisaga 100 byari bikurikiranye Televiziyo hatorwa Miss Supranational ,Miss Umwali Neema  wari uhagarariye u Rwanda  yanze kwambara Bikini nk’uko bagenze be basaga 70 bari babigize icyo gihe ku babyibuka yakenyeye  umwitero akimbagira gitore ntacyo yishisha.
Ibi kandi yakoze nibyo byari byakozwe na Miss Mutesi Aurore mu mwaka wa 2013 kuko nawe yanze kwambara utu twenda two kogana ,abikorera icyo yise indangagaciro z’abanyarwanda nyamara bamwe baramwikomye bavuga ko iyo azakwambara Bikini yari kwegukana iri kamba .
Muri uyu mwakwa wa 2016 uwaserukiye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Supranational ni Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2014,we ntacyo yikanga yanazemo utwenda two kogana ,tugaragaza ikimero cye aho kiva kikagera maze ajya imbere y’amaso y’abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Dore uko yari yambaye




