in

Minisitiri Utumatwishima ari gukunda indirimbo nshya ya Chris Eazy na Shaffy bise bana

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abantu barenga Miliyoni 1 bamaze kureba ku rubuga rwa Youtube indirimbo igezweho muri iki gihe ‘Bana’ y’abahanzi Shaffy na Chriss Eazy.

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yihariye abanyabirori mu bitaramo n’ibirori binyuranye. Yaracengeye kugeza ubwo n’abarushinze bayifashiha mu bukwe.

Byasembuwe n’amagambo ayigize n’uburyo amashusho akozwemo utibagiwe n’umudiho wayo.

Chriss Eazy na Shaffy n’abo bifashisha imbuga nkoranyambaga z’abo buri munsi bagaragaza ubutumwa bw’abantu bakunze iyi ndirimbo, ndetse n’abo bakifata amashusho anyuranye babyina kandi baririmba iyi ndirimbo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko indirimbo ‘Bana’ imaze kuba idarapo ry’umuziki wa Shaffy na Chriss Eazy.

Kuko ari indirimbo iri kumvikana mu nguni zose z’ubuzima, yaba mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio, aho gufatira icyaha, muri Salon zitandukanye n’ahandi atarondora.

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo atabasha kumva neza amagambo agize iyi ndirimbo, ariko yishimira kuba ari umwe mu barebye iyi ndirimbo.

Yasabye abantu gushyigikira abahanzi buri gihe. Mu butumwa bwe yagize ati “BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Irakoze: Abakunzi b’umuziki bakomeje kugaragaraza agahinda batewe n’urupfu rw’umuhanzi Irakoze waririmbye “Kiradodora” na “Ca Gikoko” zakunzwe na benshi

Rutahizamu Willy Essomba Onana mu ikipe ya Simba yahuye n’uruva gusenya none ari gusaba ubufasha -AMAFOTO