Minisiteri ya Siporo yashyize hanze uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bugira buti “Minisiteri ya Siporo irahamagarira Abanyarwanda bose b’aba-sportifs batuye hanze bafite impano kandi bifuza gukinira igihugu cyababyaye mu mikino itandukanye.”
Ubu butumwa bukurikirwa n’umurongo wo kunyuzaho umwirondoro w’uwifuza kuzakinira u Rwanda harimo aho anyuza amazina ye, igihe yavukiye, ubwenegihugu afite, ibindi bihugu yaba yarakiniye ndetse n’ibindi.
Nubwo bimeze bityo ariko kugira ngo umukinnyi yemererwe gukinira u Rwanda hari ibindi bikurikizwa birimo kureba ubushobozi bwabo mu buryo buri tekiniki n’ubushobozi bafite bwo guhagararira u Rwanda.