Mu itangazo ryo ku wa Gatatu tariki 6 Mata, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yatangaje ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose, aho igiciro fatizo ari 228Frws kuri litiro umworozi ajyanye ku ikusanyirizo. Ni mu gihe amakusanyirizo nayo atagomba kurenza 250frws igihe cyose agurisha amata ku baturage.
MINICOM kandi yihanangirije abahindagura ibiciro uko bishakiye, ibamenyesha ko uzafatirwa muri iri kosa azabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ibi ibiciro bishyizweho nyuma y’inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’igenagaciro ku mata.
Abaturage hirya no hino mu gihugu bari bamaze iminsi binubira izamuka ry’ibiciro by’amata by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali. Ibi ibiciro rero bije nk’igisubizo ku byifuzo byabo.