Ikipe ya Arsenal isazwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa n’ibyiza bitatse u Rwanda binyuze mu kwambara umwambaro wanditseho Visit Rwanda.
Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda rwunamira abatutsi barenga miliyoni bishwe muw’i 1994. Iyi kipe yakoze videwo ihumuriza abanyarwanda ndetse inavuga ko bifatanyije muri ibi bihe bikomeye. Muri iyi videwo kandi hanavugwamo ko aho Rwanda rugeze ari urugero rwiza rw’ubumuntu no kwihangana.
Iyi video irangira hatangwa ubutumwa bwo “Kwibuka twiyubaka”.