in

MINEDUC isubije abibaza ku itangira ry’amashuri.

Nyuma y’igihe ababyeyi bibaza kuri gahunda yo gusubira kw’ishuri kugirango abanyeshuri batangire igihembwe cya kabiri cya 2022 ,Ministeri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko gahunda y’uburyo abanyeshuri bazasubira ku ishuri izatangazwa bitarenze kuri uyu wa Gatanu.

Mu butumwa iyi Ministeri yanyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter yatangaje ko gahunda y’itangira ry’Amashuri izatangazwa bitarenze kuwa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022.

Bagize bati:”Dukomeje kwakira ubutumwa bubaza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri, turabasaba kwihangana muzayimenyeshwa bitarenze ku wa gatanu tariki ya 7/01/2022.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz ashyize hanze ukuri kose kucyo yapfuye na Juno Kizigenza bakundanaga (Amafoto)

Amafoto yo mu bihe bitandukanye agaragaza uburanga n’inseko ya Miss Naomi wujuje imyaka 24.