in

Migi yahaye ubutumwa bukomeye Haruna Niyonzima mbere y’umukino na Ethiopia bitera abantu kwibaza byinshi

Umukinnyi wa Police FC Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yahaye ubutumwa bukomeye Haruna niyonzima mbere yo gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Migi yatangaje ko Haruna niyonzima ndetse na Jacques Tuyisenge bakwiye kuganiriza abakinnyi bose bahamagawe mu mavubi kugirango bibongerere imbaraga bibe byanabafasha kwitwara neza.

Yagize Ati ” Iyo ufite umukinnyi ukomeye nka Haruna ufite ubunararibonye mu mikino ndetse na Jacques hari icyo bakongera. Bakwiye kwicara bakaganiriza bagenzi babo bakabereka agaciro ku mukino nyirizina kuko ni umukino umwe gusa nta wundi uhari ndibwira yuko abo bakinnyi bashobora kubagenderaho bikaba byagenda neza bikanabafasha kubona insinzi.”

Migi ibi yabitangaje nyuma yaho ikipe ye ya Police FC imaze gutsinda inyagiye Bugesera FC ibitego 4-1.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video; umwana yahamagaye police ngo imufashe gukora umukoro w’imibare

“Ko ndeba haje gushya “-Umusizi Rumaga n’umuhanzi Alyn sano bagaragaye mu mashuka amwe