Umukinnyi wa Police FC Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yahaye ubutumwa bukomeye Haruna niyonzima mbere yo gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Migi yatangaje ko Haruna niyonzima ndetse na Jacques Tuyisenge bakwiye kuganiriza abakinnyi bose bahamagawe mu mavubi kugirango bibongerere imbaraga bibe byanabafasha kwitwara neza.
Yagize Ati ” Iyo ufite umukinnyi ukomeye nka Haruna ufite ubunararibonye mu mikino ndetse na Jacques hari icyo bakongera. Bakwiye kwicara bakaganiriza bagenzi babo bakabereka agaciro ku mukino nyirizina kuko ni umukino umwe gusa nta wundi uhari ndibwira yuko abo bakinnyi bashobora kubagenderaho bikaba byagenda neza bikanabafasha kubona insinzi.”
Migi ibi yabitangaje nyuma yaho ikipe ye ya Police FC imaze gutsinda inyagiye Bugesera FC ibitego 4-1.