Meya w’Umujyi, Jimmy Hatungimana yemeje ko imitungo yo mu nzu bigiye kujya bitanga imisoro ya buri kwezi.
Mu mujyi wa Bujumbura i Burundi byateganyijwe ko kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 hatangira ibarura ry’imitungo abaturage bafite mu nzu zabo kugira ngo itangire kubarirwa imisoro.
Iki gikorwa kirashingira ku cyemezo cyafatiwe mu nama y’abayobozi b’amakomini n’abo mu zindi nzego yayobowe na Meya wa Bujumbura.
Meya Hatungimana yagize ati: “Igikorwa cyo kwandika ibitangirwa umusoro kizakorwa n’abakozi b’umujyi bambaye umwambaro w’akazi kandi kizakorwa ku nzu ku yindi, bandika usora n’ikintu cyose gitangirwa imisoro n’amahoro. Iryo suzuma rizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2023. Igikorwa kizatangirira muri Komini Mukaza, kizamara amezi 4.”
Akomeza agira ati: “Abazakora icyo gikorwa bazaba bafite ordre de mission kugira ngo abenegihugu ntibagire ngo ni ibisambo byiyambitse umwambaro w’umujyi. Kandi basabwe kwandika ikintu cyose nta na kimwe gisigara mu bitangirwa umusoro.”
Meya Hatungimana yatangaje ko mu gihe igihugu cyihaye intego yo kugera ku ntego yo kuba mu byifashije mu 2040 no kuba mu biteye imbere mu 2060 bitashoboka ko kiyigeraho mu gihe abaturage batishyura imisoro.