Uyu rutahizamu w’umunya Argentina w’umunyabigwi cyane yavuze ko Mbappe ari umukinnyi mwiza ndetse w’igitangaza kandi mu myaka iri imbere azaba ari mu beza kurusha abandi ku isi.
Mu minsi ishize, Mbappe yatumye benshi bamwibazaha ubwo yari mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa avuga ko aba “afite ubwisanzure bwinshi mu ikipe y’igihugu,kurusha muri PSG”.
Messi yabwiye TUDN ati: “Kylian ni umukinnyi utandukanye.Ni inyamaswa, arakomeye cyane iyo asigaranye n’umukinnyi umwe,yishakira umwanya kandi arihuta cyane.
“Ashobora gutsinda ibitego byinshi, ni umukinnyi wuzuye kandi abigaragaje imyaka myinshi.
Mu myaka mike iri imbere azaba ari mu beza cyane, ntawashidikanya kuri byo.”
Intangiriro nziza za PSG muri shampiyona zari zikomwe mu nkokora n’amakuru avuga ko Mbappe na mugenzi we w’icyamamare Neymar batameranye neza ndetse banatongana mu kibuga rimwe na rimwe.