in

Nyanza: Umugabo bamwiciye ku icupa mu kabari

Umugabo ukomoka mu karere ka Nyanza  witwa Nsengimana Damascène yasanzwe yapfiriye mu kabari kari mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikekwa ko yishwe n’abantu batatu bari bikingiranyemo hamwe n’umurambo wa nyakwigendera.

Yasanzwe mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Bugina mu Kagari Migina mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Abahamagaye ubuyobozi bavuze ko muri ako kabari habanje kubera imirwano bituma Nsengimana ayigwamo kuko yari afite ibikomere ku mutwe no ku ijosi.

Amakuru twamenye ni  avuga ko muri ako kabari hari hikingiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe, bakaba bahise batabwa muri yombi kugira ngo babazwe iby’urwo rupfu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko abasanzwe bikingiranye muri ako kabari barimo nyirako witwa Maurice Ruzindana, Augustin Nsengiyumva na Gloriose Uwimana.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi yavuze amagambo kuri Yatumye yongera kwiyumva cyane

Perezida wa FERWAFA yirengagije Amavubi makuru yadusebeje asezeranya Amavubi mato ibitangaza