Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelone ,Lionel Messi yambitswe imyambaro y’ikipe ya Paris Saint-Germain, bituma benshi batangira kwibaza niba yaba agiye kwerekeza muri iyi kipe mu minsi ya vuba.
Ikinyamakuru France Football nicyo gitegura kikanatanga Ballon d’Or ariko cyashyize ku rupapuro rw’imbere ifoto ya Messi yambaye imyenda ya PSG imwifuza cyane.
Iki kinyamakuru kivuga ko bisa nk’aho PSG yamaze kubona Messi kuko ngo na Neymar Jr basanzwe ari inshuti afite uruhare runini mu kumwingingira kwerekeza muri PSG.
Amasezerano ya Messi w’imyaka 33 na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka gusa uyu kizigenza yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.
Amakipe akomeye arimo PSG na Manchester City akaba akomeje kumushaka cyane, gusa ariko PSG ikajya hejuru kubera abakinnyi beza isanzwe ifite barimo na Neymar Jr bafitanye umubano wihariye.Mu minsi ishize nibwo Pochettino umutoza wa PSG yatangaje ko iyi kipe iramutse irimo Neymar, Mbappe na Messi yaba ari iya mbere ikomeye ku isi.