in

Messi na Argentina ye nyuma yo gusezerera Ubuhorandi mu gikombe cy’isi byatumye Louis Van Gaal nawe ahita asezera

Mu mukino waraye ubaye kuri iyu wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 wahuje ikipe y’igihugu y’Arigantine n’Ubuhorandi bikaza kurangira Arijantine isezereye Ubuhorandi kuri Penariti 4-3, byatumye umutoza w’Ubuhorandi ahita asezera ku gutoza umupira w’amaguru.

Nyuma y’uyu mukino, Van Gaal watozaga Ubuhorandi yagize ati “Mbere ya byose,sinzakomeza gutoza.Nabikoze muri iki gihe.Uyu niwo mukino wanjye wa nyuma ku nshuro yanjye ya gatatu nk’umutoza mukuru.

Muri iki gihe,natoje imikino 20 kandi nta n’umwe twatsinzwe.Ntabwo nibuka imikino twatsinze ariko mwashaka kuri Google.

Ndabona ari intambwe nziza.Hamwe, kuko ikipe yacu ndetse n’Ubwongereza nitwe makipe ataratsindwa na Croatia na Maroc.Ntabwo ntekereza ko twatsinzwe uyu munsi.Ni penaliti gusa zatewe.Icyo nsize inyuma n’ikipe nziza.

Kuri njye mu bushobozi bwanjye ndabona yari hafi kugera ku ntego kandi ifite impano.Twakinnye n’ibihugu bikomeye ariko byasezerewe rugikubita.

Van Gaal niwe mutoza utaratsindwa mu gikombe cy’isi ariko asezerewe kabiri kuri penaliti n’igihugu kimwe gusa aricyo Argentina, mu mwaka wa 2014,2022.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 33 yishimiye gusoza Kaminuza akiri isugi! umva uwo ashaka guha ubusugi bwe!

Rayon Sports yari yamaze kumvikana na Manzi Thierry yahise ihura n’ihurizo rikomeye rishobora gutuma ireka kumusinyisha