in

Messi atangaje byinshi kuri FC Barcelona anahishura igihe azafatira icyemezo cyo kuyivamo

Lionel Messi watanze ibyishimo mu mupira w’amaguru,yatangaje ko azafata icyemezo cyo kuva muri FC Barcelona mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Uyu mukinnyi kuri ubu akaba yemerewe gutangira kuvugana n’andi makipe guhera mu kwezi kwa mbere dore ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi itaha.

Uyu mukinnyi yavuze ko nashaka kugenda azabitangariza ikipe ndetse ko aticuza kuba yarasezeye ikipe mu mezi ashize ashaka kwigendera nubwo byarangiye bimwangiye.

Mu kiganiro yagiranye na La Sexta yatangiye agira ati “Bwari uburyo bwo kugaragaza ibyiyumvo byanjye.Ninjye wabwiye ikipe ko nshaka kugenda,numvaga ko natanze ibyo nasabwaga kandi cyari cyo gihe cyiza cyo gutandukana n’ikipe yampaye byinshi.Nifuzaga gutwara ibikombe ndetse no guhatanira Champions League numvaga aricyo gihe cyo guhindura.Perezida yatangiye kubyangiza ndetse anatangira kunsiga icyasha.”

Byari bingoye cyane gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe.Umuryango wanjye wifuzaga ko mpaguma,hariya niho mu rugo iwabo ariko njye numvaga nshaka kugenda.

Kugenda kwa Luis Suarez ntaho byari bihuriye n’icyemezo cyanjye cyo kugenda ariko numvise ari ubusazi uburyo yarekuwemo ndetse Barcelona yaramurekuye ajya mu ikipe duhanganye.Yagendeye Ubuntu,yishyurwa amafaranga yari asigaye ku masezerano ye anajya mu ikipe ihora ifite intego nk’izacu.Ntabwo byumvikana.”

Ku bijyanye no kuva muri FC Barcelona,Messi yagize ati “Reka dutegereze turebe uko bizagenda ariko nzatangaza ahazaza hanjye mu mpeshyi.Ikipe iri guca muri byinshi bikomeye ku bijyanye n’ubukungu byagorana kuzana Neymar Jr.”

Messi yavuze ko iyo ajyana mu nkiko FC Barcelona mu mezi ashize kugira ngo imurekure agende yari kuyitsinda ariko ngo yanze kuyivamo nabi.

Messi avuga aho yifuza kujya,yagize ati “Nakwishimira kuzakina muri US nkaba mu buzima bwa hariya ndetse ngakina na shampiyona yaho ariko nkazagaruka muri FC Barcelona mfite ubumenyi.
Ntabwo ndatangira gutekereza cyane ku biri imbere ahubwo ndashaka kureba uko umwaka w’imikino uzarangira.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu by’ingenzi ukwiye kuzirikana niba ushaka guhora wishimanye n’umukunzi wawe.

Akumiro:Shugamami yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose atera akabariro n’umusore muto.