Guteka inkoko ukayitegura yumutse itetse bufiriti, ubikora wifashishije amagi n’ifarini, ni ifunguro rikundwa n’Abanyamerika (Poulet frit à l’américaine).
Ugiye gutegurira abantu 4 iri funguro, wiyegereza inkoko imwe yoroshye ishobora gushya vuba kandi neza ukayikatamo ibice biringaniye, ugategura amagi 2, ifarini g 150, amata y’inshyushyu cl 20 (utayashaka ntiwayashyiramo), tungurusumu iseye akayiko kamwe, amavuta y’ubuto ahagije yo kuyiteka bufiriti, umunyu muke na “poivre”.
Ya nkoko uyisiga umunyu, tungurusumu na “ poivre” ugatereka ahantu bikamara isaha cyangwa abiri. Ufata amagi ukayakubita ugashyiramo n’amata. Mu kindi gikoresho ushyiramo ifarini.
Ukurikizaho gufata bya bice by’inkoko ukabigaragura mu ifarini, ukabikuramo ukabigaragura mu magi ukabisiga neza, ukongera ukabigarura mu ifarini, ukora ku buryo ubona inyama zisize neza zumutse. Nyuma yo kubisiga neza ubishyira mu mavuta wacamukije nk’ugiye guteka ifiriti, ugashyiramo izo nyama z’inkoko, ukajya ugaragura zigashya neza.
Iri funguro ushobora kuriherekesha salade n’ ifiriti na mayonezi, ukaba wanashyiraho “ketchup”.
Source:Imvaho Nshya