Ubusanzwe buri muntu aba yifuza kugira uruhu rusa neza yaba ku bahungu cyangwa abakobwa, ariko cyane cyane abakobwa.
Rimwe na rimwe abantu bakeka ko kwisiga amavuta ahenze aribyo bituma umuntu azana uruhu rwiza, ariko si uko bimeze kuko hari igihe ayo mavuta ariyo akwangiriza uruhu bitewe n’uburyo uyakoresha mo.
Nukurikiza ibi bintu uzatangira kugenda ucya ku ruhu rwawe
1.Jya wirinda izuba ryinshi kuko imirasire myinshi y’izuba yangiza uruhu cyane.
2.Ntugahindagure amavuta wisiga, amavuta waba wisiga ayo ariyo yose iyo uyahinduye kandi uruhu rwarayamenyereye, uruhu rwawe rushobora gutangira gushishuka no kurwara ibiheri.
3.Jya wihanagura neza cyangwa ureke ubanze wumuke mbere yo kwisiga uvuye koga, kuko iyo wisize ugifite amazi ku mubiri urwara indwara y’uruhu bita ice.
4.Jya unywa amazi ahagije byibuza hagati ya litiro na litiro ebyiri ku munsi bitewe n’ibiro ufite.
5.Jya ukora imyitozo ngorora mubiri ariko wirinde kwinaniza cyane.
6.Jya ukunda guseka kuko biruhura mu mutwe bigatuma umubiri ukora neza ndetse n’uruhu rugahorana itoto.
7.Jya uryama amasaha ahagije.
8.Jya ukunda kurya idodo n’ibindi bintu bijyanye n’imboga.
9.Jya wirinda gukoresha mukorogo (amavuta atukuza uruhu)
Hari n’ibindi byinshi wakora bigatuma ugira uruhu rwiza, niba hari ikindi wifuza kumenya watubwira muri comment.