Guteretana akenshi bifatwa nk’ ibintu by’ umunezero, ariko kuba uwo mukundana yarakaye cyangwa afite umunabi ntibivuga ko uwo munsi guteretana bihagarara.
Iyi nkuru ikubiyemo ibintu bitandukanye wakorera umukunzi wawe igihe afite umunabi kugira ngo akanyamuneza kagaruke.
1.Filime
Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi muri bo, ariko hari abandi bidafasha. Igihe ubizi ko umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga.
2.Igitaramo
Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.
3.Kuganira
Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Mukuganira n’ umukunzi wawe ufite umunabi niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumuremamo icyizere ko ibyiza biri imbere.
4.Guteka
Umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi.
5.Kwiga
Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.
Igihe ugerageje gufasha umukunzi wawe ukabona ntacyo bitanga ningombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating