in

Menya uburyo bworoshye cyane wakwivuramo ikirungurira.

Ikirungurira giterwa na aside yo mu gifu iba iri kugaruka mu muhogo. N’ubwo hari imiti igikiza tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha kandi bwihuse bw kukirwanya.

Dore uburyo wakoresha bworoshye ukakirwanya ubwawe:

1.Nywa icyayi kirimo tangawizi

Amazi ashyushye wongeyemo tangawizi byibuze imazemo iminota 10, ugahita uyanywa. Tangawizi ni umuti mwiza ukoreshwa muri byinshi; harimo abantu bakunda kuruka mu gihe bakoze urugendo, kimwe no koroshya mu muhogo igihe harwaye.

Iyo mu muhogo horoshye gutyo, bituma aside itazamuka ngo igere mu muhogo. Niba ukunda kukigira, ushobora kunywa iki cyayi, iminota 20 byibuze mbere yo kurya cyangwa waba wagize ikirungurira ugahita ukinywa nyuma yo kurya.

2.Guhagarara wemye

Mu gihe ufite ikirungurira, si byiza kwicara cyangwa kuryama, ugomba guhagarara. Guhagarara wemye bifasha ibiri mu gifu kutazamuka mu muhogo, no kongera kumanura iyo aside iba yageze mu muhogo igasubira mu gifu, bityo ukaba ukirwanyije.

3.Guhekenya shikereti

Shikereti nazo zifasha kugabanya aside. Kuzihekenya byongera ikorwa ry’amacandwe agafasha mu kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu nzira y’urwungano ngogozi. Ni byiza guhekenya shikereti byibura iminota 30, iyo umaze kurya mu gihe ukunda kugira ikirungurira.

4.Bicarbonate de soda cg umunyu wo muri farumasi

Uyu munyu twabonye akamaro kawo gatandukanye, tubona ko ari ibanze mu byo ugomba kuba ufite iwawe wakwifashisha. Uyu munyu ufasha mu kurwanya aside itwika mu muhogo iyo izamutse ivuye mu gifu. Fata akayiko gato (ako ukoresha k’isukari) k’uyu munyu mu kirahuri cy’amazi, ubundi unywe gacye gacye. Mu gihe ufite ikirungurira ni byiza kunywa ibintu byose gacye gacye. Icyitonderwa: Uyu munyu ntugomba gukoreshwa mu gihe kwa muganga bagutegetse kugabanya umunyu urya.

5.Nywa vinegre cg amazi arimo indimu

Vinegre ni aside, ahubwo yakongera aside nyinshi mu gifu, ushobora kwibaza impamvu ikoreshwa. Kunywa akayiko kamwe ka vinegre, bifasha umuhogo gukora neza; ni ukuvuga kwifunga igihe ihuye n’aside ivuye mu gifu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira n’imiborogo ubwo BIG BOSS yashyingurwaga(amashusho)

Biratangaje: Abantu batunguwe no kubona inka yiryamiye hejuru y’imodoka yashakaga kuyigonga.