in

Menya neza kandi witonze ibintu bitera indwara y’agahinda gakamije.

Indwara y’agahinda gakamije(depression) ni indwara ihangayikije isi cyane cyane urubyiruko bityo rero dore menya ibintu bishobora gutara indwara ya depression (agahinda gakabije) uyirinde hakiri kare.

1.Gukunda cyane: iyo ukunze umuntu birenze urugero nyuma akaza kukubenga(kukwanga) ushobora kurwara indwara y’agahinda gakamije.

2.Ubwoba bw’ejo hazaza:Ni igihe ubaye mu buzima bubi uyu munsi watekereza uburyo ugiye kubaho indi myaka muri ubwo buzima bukakaye nabyo bikagutera indwara y’agahinda gakamije.

3.Ubukene:Iyo ntamibero mwiza ufite mbese muri macye ntabushobozi ufite buhagije nabyo bitera kurwara indwara y’agahinda gakamije.

4.Gutakaza muri Jenoside:Iyo warufite umuryango ukawubura(wishwe) muri Jenoside nabyo bitera indwara y’agahinda gakamije.

5.Kurwara indwara zitandura: Kurwara indwara zitandura nka Diyabete,Umuvuduko w’amaraso,Asima,Kanseri,Umutima n’izindi nabyo bishobora gutera kurwara indwara y’agahinda gakamije kubera iyo umuntu azirwaye atangira kwiheba kuko ashobora gupfa isaha ku isaha hano ho ubushakashatsi byemeje ko 30% kw’abarwaye zirandwara bakunda guhura n’ikibazo cyo kurwara indwara y’agahinda gakamije.

6.Kurwara agakoko gatera SIDA:Iyo urwaye agakoko gatera SIDA witakariza ikizere cyo kubaho ku bantu bamwe na bamwe nabyo bikaba byatera kurwara indwara y’agahinda gakamije hano naho ubushakashatsi byemeza ko 50% y’agakoko gatera SIDA biganisha kurwara indwara y’agahinda gakamije.

Ku isi hose abantu bangana na 350 bafite agahinda gakabije urumva rero n’ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange muri abo bantu tuvuze harugura abangana na 50% bafite amahirwe mabi yo guhura n’ikibazo cyo kwiyahura.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hagati y’abantu bafite ‘imyaka 18 na 35 niho haboneka agahinda gakabije kubera akenshi muri iyo myaka niho abantu batangira gukundana (guteretana) kandi twababwiye hejuru ko gukunda cyane nabyo bitera agahinda gakabije mu gihe uwo wakundaga akwanze.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto: abitabiriye umuhango wo gutanga Balloon D’or barijijwe n’ifoto ya Benzema wari waragizwe insina ngufi yagaragajwe muri uwo muhango

Dore abegukanye ibihembo bitandukanye mu muhango wo gutanga Bollon d’or bayobowe na Karim Benzema uyegukanye