in

Menya ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite

 

Umubiri w’umuntu ugizwe na 60% by’amazi kandi ukenera amazi menshi kuko nawo uyasohora cyane mu gihe ugiye kunyara cyangwa se uri kuva ibyuya niyo mpamvu ari ngombwa kunywa amazi ahagije kugira ngo ugaruze ayo watakaje.

Dore ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite:

1. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 36 kugeza kuri 45.

Uyu agomba kunywa byibuze litiro 1.2 y’amazi ku munsi kugira ngo agire ubuzima bwiza kandi abashe kugaruza amazi umubiri wakoresheje.

2. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 45 kugeza kuri 54.

Uyu muntu agomba kunywa byibuze litiro 1.5 y’amazi ku munsi kuko aribwo umubiri uba ubonye amazi ahagije bitewe n’ibiro afite.

3. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 54 kugeza kuri 63.

Uyu agomba kunywa byibuze litiro 1.7 y’amazi mu rwego rwo kugaruza amazi umubiri uba wakoresheje.

4. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 63 kugeza kuri 72.

Mu gihe ufite ibiro biri hagati 63 kugeza kuri 72 ugomba kunywa byibuze litiro 2 z’amazi ku munsi kugira ngo urinde umubiri wawe indwara zitandukanye ziterwa no kugira amazi make mu mubiri.

5. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 72 kugeza kuri 81.

Mu gihe ufite ibiro biri hagati ya 72 kugeza kuri 81 burya ugomba kunywa litiro 2.3 z’amazi ku munsi.

6. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 81 kugeza kuri 91.

Ku bantu bafite ibi biro bagomba kunywa litiro 2.6 z’amazi ku munsi.

7. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 91 kugeza ku biro 100.

Aba bantu bagomba kunywa byibuze litiro 3 z’amazi ku munsi kugira ngo birinde indwara zitandukanye zishobora ku bafata harimo nk’umutwe nizindi..

8. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 100 kugeza ku biro 109.

Uyu muntu agomba kunywa litiro 3.3 z’amazi ku munsi.

9. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 109 kugeza ku biro 118.

Uyu muntu agomba kunywa byibuze litiro 3.5 z’amazi ku munsi.

10. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 118 kugeza ku biro 127.

Uyu agomba kunywa litiro 3.8 z’amazi ku munsi.

11. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 127 kugeza ku biro 136.

Abantu bafite ibi biro bagomba kunywa byibuze litiro 4.2 z’amazi ku munsi.

12. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 136 kugeza ku biro 145.

Uyu muntu agomba kunywa litiro 4.5 z’amazi ku munsi.

13. Umuntu ufite ibiro birenga 145 uyu we agombo kunywa byibuze litiro 4.7 z’amazi ku munsi kugira ngo bimurinde kurwaragurika indwara zitandukanye zirimo umutwe ndetse n’umunaniro ukabije.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Si ukuryoha gusa! Ibyiza utigeze umenya byo kurya inanasi ku buzima bwawe

Menya uburyo wagira uruhu rutemba itoto ruzira iminkanyari