Hari abashakashatsi bagaragaje ko ingano n’imiterere y’amabere y’abagore bishobora gukurura abagabo mu buryo budasanzwe.
Ibyo ubushakashatsi bwagaragaje bwavuze ko hari ibyo abagabo bishimira ku ngano n’imiterere y’amabere y’abagore mu mico ine itandukanye.”
Aba bashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Charles mu Mujyi wa Prague wo muri Repubulika ya Tchèque, begereye abagabo bagera kuri 267 bo mu bihugu bine bitandukanye birimo Brésil, Cameroun, Namibia na Repubulika ya Tchèque maze bakajya bababaza ibibazo ari nako bijyana no kubereka amafoto, maze abo bagabo bagenda bagaragaza amahitamo yabo.
Hagiye hatangwa ibisubizo bitandukanye bitewe na buri mugabo, icyakora byagaragaye ko buri ngano na buri miterere y’amabere; bigiye bifite abagabo runaka babyishimira aho harimo abavuga ko amabere manini cyane buri gihe atari yo abashamadura cyane cyane iyo bikije intekerezo zabo ku muntu bifuza kuzabyarana abana.
Ikindi cyakomojweho muri ubu bushakashatsi, ni ukuntu abafite amabere agikomeye bakundwa n’abagabo cyane bitewe n’uko bijyana no kuba abo bagore baba bakiri ku gipimo cyo hejuru mu bijyanye n’uburumbuke, aha hakagaragazwa ko uko amabere y’umugore agenda yoroha agwa, bijyana no kugabanuka kw’igipimo mu by’uburumbuke.