in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Menya indwara zibasira umuntu uhagaritse gutera akabariro igihe kirekire

Gutandukana, ingendo z’akazi za kure, kwiga, ni bimwe mu mpamvu zinyuranye zishobora gutuma umara igihe udakora imibonano. Nyamara kandi na none hari igihe bitwara igihe kinini utagikora imibonano, ibi bikaba bigira ingaruka zitari nziza ku buzima nubwo benshi batabitekerezaho cyangwa se batari babizi.

Hano ntabwo tugiye kuvuga ku kutayikora na rimwe ahubwo tugiye kuvuga ku ngaruka zigera ku bigeze kuyikora nyuma bakayihagarika.

1.Byongera ibyago byo kurwara indwara zituruka kuri stress

Stress ubwayo ni ikibazo, kandi noneho inaba isoko y’indwara zinyuranye cyane cyane ku gitsinagore. Muri zo twavuga umutwe udakira, ibibyimba mu mabere, endometriosis, imisemburo itaringaniye, n’izindi zinyuranye. Mu masohoro dusangamo melatonin, serotonin na oxytocin iyi yose ikaba imisemburo itera umugore akanyamuneza.

2.Ku bagabo byongera ibyago bya kanseri ya porositate

Iyo uretse gukora imibonano uba uri kwiyongerera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Impamvu ni uko iyo usohoye porositate iruhuka ibyari biyirimo dore ko amasohoro aba agizwe n’amatembabuzi amwe muri yo ava muri porositate.

3.Ubudahangarwa buragabanyuka

Ubusanzwe gukora imibonano byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bizamura ku rugero rwa 30% igipimo cya immunoglobulin A, ikaba izwiho kurinda umubiri indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane. Rero iyo udakora imibonano uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibicurane n’inkorora.

4.Byongera ibyago byo kudashyukwa

Hari imvugo yo mu cyongereza ivuga iti “Use it or lose it”, tugenekereje twabihuza na ya yindi yo mu Kinyarwanda ngo: “Icyuma kidakora kizana ingese”. Abagabo bamaze igihe badakora imibonano baba bafite ibyago byikubye kabiri byo kugira ikibazo cyo kudashyukwa ugereranyije n’ababikora byibuze rimwe mu cyumweru. Biterwa nuko igitsina cy’umugabo gikozwe n’imikaya, kuyikoresha kenshi bituma irushaho kugira ingufu no gukomera.

5.Urushaho kugaragaza kudatuza

Imibonano ituma abantu barushaho gutuza. Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakora imibonano bituma umuntu atabasha kuvugira mu ruhame neza ugereranyije n’uba yaraye abikoze cyangwa se byibuze yarabikozemuri icyo cyumweru. Ibi bituruka ku kuba mu gihe cy’imibonano ubwonko burekura imisemburo ya endorphin na oxytocin ituma umubiri utuza, ukagira akanyamuneza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melody yaciye akandi gahigo katarakorwa n’umuhanzi n’umwe w’umunya-Rwanda

Umukinnyi wa Film z’urukozasoni yemereye abakinnyi ba Leister City ibyo abagabo batangira za miliyari