Nyuma yo kuba uwa kabiri ku bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa Instagram mu bahanzi bose bakorera mu Rwanda, Bruce Melody yongeye ahita yandika andi mateka mu kanya gato akimara gusohora indirimbo na Inoss B
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahigitse mugenzi we Meddy ku mwanya wa mbere mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa kurusha abandi kuri Twitter mu Rwanda.
Kugeza ubu Melodie akurikirwa n’abagera ku bihumbi 68.3 mu gihe Meddy yahigitse akurikirwa n’abantu ibihumbi 66.5.
Ni nyuma yaho Bruce Melodie uzwi ku kazina ka Munyakazi ashyiriye hanze indirimbo “A l’aise “ yafatanyije na Innos B.

