Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwa gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe agize amahirwe akayikora ntanyurwe.
Ibitera indwara ya Nymphomanie
Ese gushaka gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ni indwara?
Nymphomanie ni iki?
Iyi ndwara yo guhora ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ituma umuntu ahorana iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.
Ese yaba iterwa n’iki?
N’ubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara bagenda bavumbura zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo. Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya ukaba urakaye mu kandi kanya urira bityo bityo ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina. Ibi byose rero bituma ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina aricyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwingunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gikomeye.
Uburyo iyi ndwara ifata
Nk’uko ubushakashatsi bukomeza kubigaragaza iyi ndwara ifatwa cyane n’abantu b’igitsina gore. Iyo yamaze gufatwa n’ubu burwayi rero usanga yishimira abagabo ndetse agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe. Bamwe muri bo rero usanga bakunze kubigeraho bagakunda abasore cyangwa abagabo beza cyane kandi bagakoresha imbaraga z’ubwiza bwabo zose ngo bakunde babageze mu buriri gusa ikibazo gikomeye ni uko akenshi n’iyo bageze mu gikorwa nyir’izina batajaya
Ntibanyurwa ahubwo bumva barushijeho kugira ubushake.
Uretse kuba ibangamira uyirwaye rero kubera kutabona uko ahaza ukwifuza imutegeka, usanga ari n’indwara itera isoni uyirwaye ku buryo binamwogerera guhora yigunze no kutagira inshuti. Uku guhezwa mu bandi rero ndetse no kwiheza bo ubwabo usanga bituma benshi bicwa no kwigunga n’agahinda gakabije kugeza ubwo bagize ibibazo bikomeye byabageza no ku rupfu.
Inama ku baba bafite iki kibazo
Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa. Gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, bigomba kuganirizwa abaganga babishinze abo bita mu ndimi z’amahanga “Psychologue”