in

Impinduka zikomeye ku mukino wo kwishyura hagati ya US Monastir na APR FC

Umukino wo kwishyura urahuza ikipe ya APR FC ndetse na US Monastir uteganyijwe kuri iki cyumweru hamaze gutangazwa Sitade izakinirwaho uyu mukino.

Amakuru dukesha abanyamakuru bajyanye na APR FC, avuga ko iyi Sitade izakinirwaho uyu mukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi yitwa Mustapha Ben Jannet ihereye mu mujyi wa US Monastir.

Iyi Sitade ntabwo yari yaratangaje mbere bitewe nuko CAF yari yarayishyize muri Sitade zitujuje ibisabwa, gusa iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko uyu mukino ugomba gukinirwa kuri iyi Sitade y’iyi kipe.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 nzeri 2022, ubere muri iki gihugu cya Tunisia ube ku isaha ya saa kumi za hano mu Rwanda bizaba ari saa cyenda z’amanwa zo muri iki gihugu. APR FC yanageze muri iki gihugu Aho ubu icumbitse mu mujyi w’i Tunis mu minsi iri imbere nibwo barajya mu mujyi wa Monastir.

Umukino ubanza Ikipeya APR FC yabashije kwitwara neza itsinze igitego kimwe ku busa mukino wabereye I Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya indwara idasanzwe yo kwifuza imibonano mpuzabitsina mu buryo bukomeye

Inkuru y’inshamugongo ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda