Menya indwara idasanzwe ituma umuntu abatwa no kuryagagura.
Indwara ya Phagomania, ni ikibazo cyo mu mutwe gitera umuntu guhora yumva ashaka kurya ibiryo runaka, bikamutera kuryagagagura kubwo kubatwa nabyo.
Iki kibazo gikunda kwibasira abantu bafite ibyo kurya runaka bakunda bakabatwa no guhora babirya, kabone n’ubwo ubishaka yaba yari asanzwe ahaze.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ufite iki kibazo agereranwa n’uwabaswe n’ ibiyobywabwenge runaka.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko uko umuntu ufite ikibazo akomeza kurya ibyo biryo ku bwinshi ndetse mu bihe bitandukanye, bimukururira ingaruka mbi yaba mu marangamutima, uko agaragara ndetse no mu mibanire ye n’abandi.
Impamvu nyamukuru itera Phagomania, ni ukubatwa no kurya ibintu runaka bitewe n’uburyohe ubikurikiramo, nko gukunda kurya ibintu biryohereye birimo isukari nyinshi, cyangwa ibirimo umunyu.