in

Menya impamvu umugore utwite ahurwa imibonano n’umugabo we.

Guhurwa mu gihe utwite cg gutwarira biba hafi ku bagore bose batwite, bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi aribyo bita gutwarira.

Hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira guhekenya ibitaka.

Uretse gutwarira kandi habaho no guhurwa, ugahurwa umwuka w’ikintu runaka cyangwa umuntu ku buryo iyo umugore utwite abyumvishe ahita agira isesemi akanaruka. Hari n’abahurwa abagabo babo, ntibongere kurarana.

Bamwe bavuga ko ari uburwayi abandi bakavuga ko ari ukubyishyiramo, gusa hari n’abavuga ko rimwe na rimwe umugore yitwaza ko atwite kugirango agere kucyo yashakaga.

Ese siyansi n’ubuvuzi bibivugaho iki?

Gutwarira ikintu akenshi bituruka ku misemburo iba iri gukorwa kandi igakorwa ari myinshi mu gihembwe cya mbere cyo gutwita ni ukuvuga inda itararenza amezi 3.

Gusa hari ibivugwa ko burya umugore atwarira icyo umubiri we ukeneye kurenza ibindi ugahurwa ibyo umubiri we udakeneye, Ibi akenshi usanga ari ubiribwa n’ibinyobwa.

Icyakora nanone bivugwa ko umugore uhurwa umugabo we akenshi baba basanzwe batameranye neza cyangwa se atajya yishimira uko bakora imibonano.

Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko muri iyi minsi tutakirya uko bikwiye bityo umubiri ubwawo ukagutegeka icyo uwuha mu gihe utwite.

Ntawe uyobewe ko umubiri wacu ukenera vitamini C ngo itwongerere ubudahangarwa. Ku mugore utwite ho biba akarusho kuko aba arimo undi muntu muri we. Niyo mpamvu ushobora gutwita ushaka ibikungahaye kuri iyo vitamini C.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo uyu mwana w’umuhungu yakoreye mu murima ari kumwe na Se byatunguye isi yose (video)

Birarenze: Ibyo Bamenya, Jules Sentore n’abandi batashye ubukwe bwa Bijoux bakoreye mu rusengero (video)