Menya impamvu ituma bamwe mu bakobwa bagira amaguru afatanye mu matako abandi bakagira atandukanye hagati y’amavi – imitego.
Ni kenshi cyane uzabona abakobwa bamwe na bamwe bafite imitego mu maguru yabo, kenshi uzibaza ikibitera.
Abahanga mu by’ubyubuzima bw’ingingo bavuga ko bimwe mu bintu bibitera harimo :
1.Hari ubwo ari ubumuga buvukanwa: kenshi hari abantu bavukana imitego mu maguru, iyo ababyeyi babo batabavuje hakiri kare birangira babikuranye.
2. Gukora siporo nyinshi: Amaguru atandukanye mu mavi, hari abafatwa n’iyi mitego iyo bakuze, akenshi biterwa no gukora siporo nyinshi zo kwiruka cyane cyane abakina umupira w’amaguru.
3. Umubyibuho ukabije, amaguru afatanye mu matako akenshi aterwa no kubyibuha cyane ukiri muto.
4. Kudakora siporo: Hari ubwo umwana aba yarakuze abyibushye ariko adakora siporo nyuma akaza kunanuka bitunguranye nabyo bishobora gutera amaguru afatanye mu matako.
Abahanga mu by’ubuzima ndetse n’imyitozo ngorora mubiri bavuga ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira byibuza ku mwana uri munsi y’imyaka 7.